Rufumbira New Testament
IBYAHISHUUWE 15
Abaamalayika Bafite Ibyago Birindwi bya Nyuma
Nuuko mbona mu ijuru ikindi kimenyeetso gikomeye kandi gitangaaje. Caari abaamalayika barindwi bafite ibyago birindwi ari byo byanyuma, kuko muri byo uburaakari bw'Imaana ni mwo buzaashirira.
Maze mbona ikimeze nk'inyanja y'ikirahuri kivanze n'umuriro. Nongera kubona abaatsinze ca kinyamaaswa n'ishusho yaaco hamwe n'umubare w'izina ryaco, bahagaze iruhande rw'iyo nyanja y'ikirahuri, bafite inanga z'Imaana mu ntoki zaabo, maze baririmba indirimbo ya Moose, umugaragu w'Imaana hamwe n'indirimbo y'Umwana w'Intaama bati,
“Nyagasani Maana Ishoborabyose,
ibikorwa byawe birakomeye kandi biratangaaje!
Mwami w'amahanga yoose,
inzira zaawe ziratungaanye kandi ni iz'ukuri!
Nyagasani, ni nde utazaatiinya kandi ntaahimbaaze izina ryawe?
Kuko ni wowe weenyine weera.
Amahanga yoose azaaza maze akuramye,
kuko ibikorwa byawe bitungaanye bigaragajwe.”
Haanyuma mbona mu ijuru Inzu y'Imaana yarimo ihema ry'ubuhamya ikinguuka, maze muri ya Nzu y'Imaana havamo ba baamalayika barindwi bafite bya byago birindwi, bambaye imyenda y'umweru itanduye kandi irabagirana. Ibituuza byabo byari bikingirijwe n'imishumi y'izaahabu. Nuuko kimwe muri bya binyabuzima bine giha abo baamalayika barindwi amabakure arindwi yuuzuye uburaakari bw'Imaana ihoraho iteeka ryose. Ya Nzu y'Imaana yuuzura umwotsi w'ikuzo n'imbaraga by'Imaana, ntihaagira n'umwe ushobora kwinjira mu Nzu y'Imaana kugeza aho ibyago birindwi by'abaamalayika barindwi byarangiriye.
Rufumbira New Testament. Copyright © Bible Society of Uganda. Licensed under CC BY 4.0. Source: Open.Bible. Typeset from the source files; no intended changes to scripture wording. BibleKenya is not endorsed by the rights holder.
Full source notice & licence · CC BY 4.0 · SourceEdition imported 2026-11-09.