Skip to content
BibleKenya

IBYAHISHUUWE

Revelation

Introduction from this edition

IBYAHISHUURIWE

YOHAANA

INYANZURO

Igice kinini c'iki gitabo kigizwe n'urutonde rw'ibyahishuuwe no kwerekwa bigaragarira mu rurimi rw'amarenga rwo Abakristo b'ico gihe baagombaga gusobaanukirwa, ariko bikaguma ari urujijo ku bandi boose. Ku byerekeye imitwe y'uruheererekane, imitwe y'iki gitabo iguma gusubirwamo mu buryo butandukanye mu nzozi zikurikiranye. Nuubwo hariho ibiteekerezo bitandukanye bihereereye insobaanura y'iki gitabo, umutwe mukuru uragaragara kandi ni uyu: muri Nyagasani Yesu, Imaana izaatsinda abanzi baayo burundu, ubariyemo na Sataani kandi igororere abantu baayo bayiringira imigisha y'ijuru risha n'iy'isi nsha, igihe uru rugamba ruzaaba rurangiye.

Ibirimo

Inyanzuro

Kubonekerwa kw'ibanze n'inzandiko zandikiwe amatoorero arindwi

Umuzingo ufite ibimenyeetso birindwi

Impanda ndwi

Ikiyoka n'inyamaaswa ebyiri

Kubonekerwa gutandukanye

Amabakure arindwi, n'uburaakari bw'Imaana

Kurimburwa kwa Babilooni no gutsindwa kw'ikinyamaaswa, abahanuuzi b'ibinyoma hamwe na Sataani.

Urubanza rw'imperuuka

Ijuru risha, Isi nsha, Yerusaalemu nsha

Umusoozo

Rufumbira New Testament. Copyright © Bible Society of Uganda. Licensed under CC BY 4.0. Source: Open.Bible. Typeset from the source files; no intended changes to scripture wording. BibleKenya is not endorsed by the rights holder.

Full source notice & licence · CC BY 4.0 · SourceEdition imported 2026-11-09.

BibleKenya

Reader settings

Theme
Font
Alignment
Reading width

Saved in this browser and used offline too. Press ? for keyboard shortcuts.