Rufumbira New Testament
MATAYO 11:28
Verse 28 is marked below, with the whole chapter around it. Read from the start
Yesu arangije guha abiigiishwa be cumi na babiri ingenderwaho, avayo aja kwigiisha no kwamamaza Ubutumwa mu matawuni y'aho.
Yohaana Umubatiza Yoohereza Abantu kuri Yesu
(Luk 7:18-35)
Igihe Yohaana yari mu gihome, yumviise ibyo Kristo akora, amutumaho abiigiishwa be1 baramubaza bati, “Mbese uri wa wundi ugomba kuzaaza, cangwa dutegereze undi?”
Yesu arabasubiza ati, “Nimugende mubwire Yohaana ibyo mwiyumviye n'ibyo mwiboneye, impumyi zirahumuuka, abarema baragenda, ababembe barakira, abapfaamatwi barumva, abaapfuuye barazuurwa, n'abakene bakagezwaho Ubutumwa Bwiza. Hahiirwa abo bizeera ibyanje badashidiikanya.”
Yesu Ashiimagiza Yohaana Umubatiza
Abiigiishwa ba Yohaana bakiva aho, Yesu atangira kubwira abantu ibya Yohaana ati, “Mwagiiye mu butaayu kureeba iki? Urubingo ruhungabanywa n'umuyaga? Noone se mwagiiye kureeba iki? Umuntu wambaye imyambaro y'agaciiro kenshi? Umva, abambara imyambaro ihenze baba ibwami. Noone se mwagiiye kureeba iki? Umuhanuuzi? Yeego, ni koko ndababwira ko, ndetse aruta umuhanuuzi. Uwo Yohaana Umubatiza ni we ibyanditswe bivuga, ngo,
‘Dore noohereje intumwa yanje mbere yaawe,
kugira ngo akubanzirize, maze agutungaanyirize inzira.’
Ndababwira ukuri yuuko, mu baabyawe n'umugore, hatiigeze kubaho umuntu ukomeye nka Yohaana Umubatiza, ariko nyamara, uworoheje mu bo mu Bwami bw'ijuru aramuruta. 2Uheereye mu minsi ya Yohaana Umubatiza ukageza n'ubu Ubwami bwo mu ijuru buraharanirwa, intwari zibweguukanisha imbaraga. Kuko abahanuuzi boose, n'amategeko byahanuuye kugeza igihe Yohaana yaziye. 3Kandi niiba mushaatse kubyemera, uwo Yohaana ni we umeze nka Eliya wahanuuwe ko azaaza. Ufite amatwi yumva, niyumve!
Ariko abantu b'iki gihe nabagereranya n'iki? Bameze nk'abaana biicaye mu maguriro bahamagarana bati,
‘Twabavugirije imyironge, ntimwabyina.
Twateye indirimbo z'amaganya, ariko ntimwarira.’
Nk'uko Yohaana yaje atarya kandi atanywa, baravuga bati, ‘Afite dayimooni.’ Umwana w'Umuntu aje arya kandi anywa, baravuga bati, ‘Dore, uriiya ni igisambo kandi ni umusinzi, n'inshuti y'abasoreesha n'abanyabyaha!’ Nyamara, ubwenge bugaragazwa n'imirimo yabwo.”
Amatawuni Yanze Kwihana
(Luk 10:13-15)
Nuuko atangira gucaaha abatuuye mu matawuni yo yakoreyemo ibitangaaza byinshi, ariko bakanga kwihana. Arababwira ati, “Muzaabona ishano mwa bantu b'i Koraziini mwe! Namwe ab'i Betsayida muzaabona ishano. Kuko ibitangaaza byakorewe muri mwe, iyo bikorerwa i Tiiro n'i Sidoni, abaaho baba barambaye ibiguniya baakisiiga itaazi nk'ikimenyeetso co kwihana. Ariko ndababwira yuuko, ku munsi wo guciirwaho urubanza, bizooroha kwihanganira ab'i Tiiro n'i Sidoni kuruta mwe. Kandi namwe ab'i Kaperenawumu,
mbese mushizwe heejuru ngo mugere ku ijuru?
Oya, muzaamanurwa mugezwe ikuzimu.
Kuko iyo ibitangaaza byabakorewemo bikorerwa i Sodomu, iba igihagaze kugeza nan'ubu. 4Ariko ndababwira yuuko ku munsi wo guciirwa imanza, ab'i Sodomu baziihangaanirwa kurusha uko mwe muziihangaanirwa.”
Yesu ni we Buruhuukiro
(Luk 10:21-22)
Ico gihe Yesu aravuga ati, “Ndagushiima Daata, Nyir'ijuru n'isi, kuko ibyo wabihishe abanyabwenge n'abahanga ukabihishuurira abaciiye bugufi. Yeego, Daata, kuko ari ko wabishaatse. 5
Ibintu byose nabihaawe na Daata. Ntaawe uzi Umwana keretse Se, kandi ntaawe uzi Se keretse Umwana, n'uwo Umwana ashaatse guhishuurira se.
Nimuuze mwese abarushe n'abaremeererewe, ndabaruhuura. Nimunyumvire kandi mundeebereho, kuko norooheje kandi nkaba nshiye bugufi mu mutima, ni ho muzaabona uburuhukiro mu mitima yaanyu. Kuko kunkurikira bitaruhije, n'umutwaro wanje utaremeereye.”
Source notes (5)
- Footnote Ibindi byanditswe byera bivuga ngo, amutumaho babiri mu biigiishwa be
- Cross-reference Luk 16:16.
- Cross-reference Mat 17:10-13; Mar 9:11-13.
- Cross-reference Mat 10:15; Luk 10:12.
- Cross-reference Yoh 3:35; Yoh 1:18; 10:15.
Rufumbira New Testament. Copyright © Bible Society of Uganda. Licensed under CC BY 4.0. Source: Open.Bible. Typeset from the source files; no intended changes to scripture wording. BibleKenya is not endorsed by the rights holder.
Full source notice & licence · CC BY 4.0 · SourceEdition imported 2026-11-09.