Rufumbira New Testament
YOHAANA 17
Yesu Asengera Abiigiishwa be
Yesu amaze kuvuga atyo, yubuura amaaso areeba heejuru maze aravuga ati, “Daata, igihe kirageze, heesha Umwana waawe icuubahiro, kugira ngo na we aguheeshe icuubahiro, kuko wamuhaaye ububaasha ku bantu boose, kugira ngo abo wamuhaaye boose, abahe ubugingo buhoraho. Kandi ubwo bugingo buhoraho ni ukukumenya, wowe Maana y'ukuri yoonyine, no kumenya uwo watumye ari we Yesu Kristo. Naguheesheje icuubahiro hano mu isi, ndangiza umurimo wampaaye gukora. Noone ubu, Daata, imbere yaawe umpeeshe icuubahiro nk'ico nahoranye imbere yaawe, isi itaraaremwa.
Naamamaje izina ryawe mu bantu wampaaye ubakuuye mu isi. Baari abaawe urabampa, noone buubaha ijambo ryawe. Noone ubu baazi yuuko ibyo wampaaye byose bikomooka kuri wowe, kuko nabahaaye amagambo wampaaye, maze barayaakiira kandi bamenya ukuri yuuko nkomooka kuri wowe, kandi bakeemera ko ari wowe wantumye.
Ubu ndabasabira. Ntaabwo nsabira ab'isi, ahuubwo ndasabira abo wampaaye, kuko ari abaawe. Abantu banje ni abaawe, kandi abaawe na bo ni abanje kandi naheerewe icuubahiro muri bo. Ntaabwo nkiri mu isi, ariko bo bari mu isi, kandi nje ngusanga. Daata weera, abo wampaaye barindishe izina ryawe wampaaye, kugira ngo babe umwe nk'uko naatwe turi umwe. 1Igihe nari kumwe na bo, nabarindaga nkoreesheje imbaraga z'izina ryawe wampaaye. Narabarinze ntihaagira n'umwe muri bo utaakara, keretse uwari waragenewe kurimbuka kugira ngo Ibyanditswe byuzuzwe. Daata, ubu ndi haafi kugusanga, kandi ibyo mbivuze nkiri mu isi kugira ngo bagire umuneezeero wuuzuye muri bo. Nabahaaye ijambo ryawe, maze ab'isi barabanga kuko batari ab'isi, nk'uko nanje ntari uw'isi. Singusaba ko ubakuura ku isi, ahuubwo ndagusaba kubarinda Umubi. Ntaabwo ari ab'isi, nk'uko nanje ntari uw'isi. Beereze mu kuri, ijambo ryawe ni ukuri. Uko wantumye ku isi, nanje ni ko nabatumye ku isi. Kandi ku bw'abo narakwiyeguriye, kugira ngo na bo bakwiyegurire mu kuri.
Ntaabwo nsabira aba bonyine, ahuubwo ndasabira n'abazaanyemera babikeesha ijambo ryabo, kugira ngo boose babe umwe. Nk'uko wowe, Daata uba muri nje, nanje nkaba muri wowe, nasabaga ko na bo bunga ubumwe muri twe, kugira ngo isi yeemere ko ari wowe wantumye. Icuubahiro wampaaye nanje narakibahaaye, kugira ngo babe umwe nk'uko naatwe turi umwe. Nje mba muri bo, naawe uba muri nje, kugira ngo babe umwe burundu, maze isi imenye ko wantumye, kandi ko wabakunze nk'uko wankunze.
Daata, ndashaaka ko abo wampaaye na bo babaana nanje aho ndi, kugira ngo babone ikuzo ryanje, ryo wampaaye, kuko wankunze isi itaraaremwa. Daata utungaanye, isi ntaabwo ikuuzi, ariko nje ndakuuzi, kandi aba baazi ko wantumye. Nabamenyesheje izina ryawe, kandi nzaakomeza kuribamenyeesha, kugira ngo urukundo wankunze rubabemo, kandi nanje mbabemo.”
Source notes (1)
- Cross-reference Yoh 13:18.
Rufumbira New Testament. Copyright © Bible Society of Uganda. Licensed under CC BY 4.0. Source: Open.Bible. Typeset from the source files; no intended changes to scripture wording. BibleKenya is not endorsed by the rights holder.
Full source notice & licence · CC BY 4.0 · SourceEdition imported 2026-11-09.