YOHAANA
John
Introduction from this edition
Ubutumwa bwiza uko bwanditswe na
YOHAANA
INYANZURO
Haanyuma y'inyanzuro yeerekana ko Jambo w'Imaana azaahoraho ari we Yesu, amagambo abanza y'iki gitabo atwereka ibitangaaza byerekana ko Yesu ari we Mucunguzi waseezeranyijwe, ni we Mwana w'Imaana. Ibi bikurikirwa n'ibisobaanuro byerekana ico ibyo bitangaaza bigaragaza. Iki gice c'igitabo kitwereka uko abantu bamwe bizeeye Yesu haanyuma bagahinduka abayoboke be, naho abandi bakamuhakanya maze ntibizeere. Uheereye ku gice ca 13 ukageza ku ca 17, heerekana neeza ukuntu Yesu yagize kwihereera n'abiigiishwa be mu ijoro ryo yafashwemo, kandi n'amagambo ye yo kubateguura no kubakomeza kugeza ku munsi wabanjirije kubambwa kwe. Ibice biheruuka byerekana ukuntu Yesu baamufashe, uko baamuciiriye urubanza, kubambwa no kuzuuka kwe, n'uko yabonekeye abiigiishwa be haanyuma yo kuzuuka.
Ibyavuzwe ku mugore wafashwe asambana mu gice ca 7:53 kugeza ku gice ca 8:1-11 bishizwe mu kagote kuko bimwe mu byanditswe byera bya keera n'ibyahinduwe ntaabwo bishirwamo, naho ibindi byanditswe, bibishira mu yindi myanya.
Ibirimo
Inyanzuro
Yohaana Umubatiza n'abiigiishwa ba Yesu ba mbere
Ubuheereza bwa Yesu muri rubanda
Iminsi ya nyuma muri Yerusaalemu n'imyanya ihitoorooye.
Kuzuuka no kwiyeerekana kwa Nyagasani
Indunduro. Ukundi kwiyeerekana muri Galileeya
Rufumbira New Testament. Copyright © Bible Society of Uganda. Licensed under CC BY 4.0. Source: Open.Bible. Typeset from the source files; no intended changes to scripture wording. BibleKenya is not endorsed by the rights holder.
Full source notice & licence · CC BY 4.0 · SourceEdition imported 2026-11-09.