Rufumbira New Testament
YOHAANA 15:5
Verse 5 is marked below, with the whole chapter around it. Read from the start
Yesu ni Umuzaabibu w'Ukuri
“Ndi umuzaabibu w'ukuri, naho Daata akaba umuhinzi. Ishami ryose ryo muri nje riteera imbuto arikuuraho. Ishami ryose ryera imbuto araryicira1 kugira ngo rirusheho kwera izindi mbuto. Mwebwe mwejejwe n'ijambo nababwiye. Mugume muri nje, nk'uko nanje nguma muri mwe. Nk'uko ishami ridashobora kwera imbuto ku bwaryo ritari ku muzaabibu, namwe ni ko mutaashobora kwera imbuto mutagumye muri nje.
Nje ndi umuzaabibu, kandi mwe muri amashami. Uguma muri nje, nanje nkaguma muri we, yeera imbuto nyinshi, kuko tutari kumwe nta co mwashobora gukora. Utaguma muri nje, ajugunywa nk'ishami maze akuumagatana. Amashami ameze atyo barayakungaanya, bakayajugunya mu muriro, agasha. Nimuguma muri nje, n'amagambo yanje akaguma muri mwe, musabe ico mushaaka coose, muzaagihaabwa. Igiheesha Daata icuubahiro ni uko mwakwera imbuto nyinshi kandi mukaba abiigiishwa banje. Uko Daata yankunze, ni ko nabakunze. Nimugume mu rukundo rwanje. Nimwubaha amategeko yanje, muzaaguma mu rukundo rwanje, nk'uko nanje nuubaha amategeko ya Daata, maze nkaguma mu rukundo rwe.
Ibi mbibabwiye ngira ngo umuneezeero wanje ube muri mwe, kandi ngo umuneezeero waanyu ube mwinshi. 2Itegeko ryanje ngiri, mukundane nk'uko nanje nabakunze. Ntaawagira urukundo ruruta urw'umuntu gupfiira inshuti ze. Muri inshuti zanje, nimukora ibyo mbategetse. Sinkibiita abagaragu, kuko umugaragu atamenya ico sheebuja akora, ahuubwo mbiise inshuti zanje, kuko nabamenyesheje ibyo numviise kuri Daata byose. Si mwe mwantooranyije, ahuubwo ni nje wabatooranyije. Nabatumye kuja kwera imbuto, kandi ngo izo mbuto zigumeho, kugira ngo Daata azaabahe ico muzaasaba coose mu izina ryanje. Mbategetse kugira ngo mukundane.
Urwango rw'Isi
Abantu b'isi nibabanga, mumenye ko ari nje baabanje kwanga bataraabanga. Iyo muba ab'isi3, baari kubakunda nk'uko bakunda abaabo. Ariko kuko mutari ab'isi, ahuubwo nkaba narabatooranyije mu b'isi, ni co gituma ab'isi babanga. 4Mwibuke ijambo nababwiye nti, ‘umugaragu ntaaruta sheebuja.’ Niiba bantooteza, namwe bazaabatooteza, kandi niiba baarakurikije inyigiisho yanje, n'iyaanyu bazaayikurikiza. Ariko ibi byose bazaabibakorera babaziza izina ryanje, kuko bataazi uwantumye. Iyo ntaaza ngo mvugane na bo, ntibaba bafite icaaha, ariko ubu ntibafite uko bakwireguura icaaha caabo. Unyanga weese aba yanga na Daata. Iyo ntagaragaza muri bo ibitangaaza bitiigeze gukorwa n'undi muntu weese, ntibaajaga kugira icaaha. Ariko baarabiboonye, bararenga baranyanga, hamwe na Daata. Ibyo byabaaye kugira ngo ibyanditswe mu mategeko yaabo byuzuzwe ngo, ‘Banyanze nta co banziza.’
Ubwo Umufasha nzaabooherereza avuuye kuri Daata azaaza, ari we Mwuka w'ukuri ukomooka kuri Daata, azambeera umuhamya. Namwe reero muzantangeho ubuhamya kuko mwabanye nanje kuva mu ntangiriro.
Source notes (4)
- Footnote Mu rurimi rw'urugiriki, kimenyeesha kwicira no kwezwa
- Cross-reference Yoh 13:34; 15:17; 1 Yoh 3:23; 2 Yoh 1:5.
- Footnote Ab'iyi si
- Cross-reference Mat 10:24; Luk 6:40; Yoh 13:16.
Rufumbira New Testament. Copyright © Bible Society of Uganda. Licensed under CC BY 4.0. Source: Open.Bible. Typeset from the source files; no intended changes to scripture wording. BibleKenya is not endorsed by the rights holder.
Full source notice & licence · CC BY 4.0 · SourceEdition imported 2026-11-09.