Skip to content
BibleKenya

Rufumbira New Testament

2 TIMOTEEYO 4

Ndakwihanangirije imbere y'Imaana na Kristo Yesu, uzaagaruka gutegeka nk'Umwami maze agaciira abazima n'abaapfuuye imanza, amamaza ijambo ry'Imaana, ukomeze kuryigiisha mu gihe ciiza no mu gihe gikomeye, uje wereka abantu inshobe zaabo kandi wamagane ibyaha byabo, ariko ubahuuguure kandi ubiigiishe ufite kwihangaana. Kuko igihe kizaaza aho abantu baziima amatwi inyigiisho zishitse, ahuubwo bakurikize ibyifuuzo byabo maze biishaakire abiigiisha benshi bazaababwira ibyo bashaaka kumva. Bazaaja biica amatwi ngo batumva ukuri, ahuubwo bakurikize inyigiisho zitagira ishingiro. Ariko wowe, uje uba maaso buri gihe, wihangaanire kubabazwa, ukore umurimo w'ivugabutumwa, maze urangize umurimo washinzwe n'Imaana.

Naho njeewe, igihe c'ubuzima bwanje gutaaha kirasohoye, ubwo ubuzima bwanje bugiiye gutangwa nk'igitambo. Narwanye intambara nziiza, irushanwa nagombaga kwiruka nararirangije, kandi narinze ukwizeera. Ahasigaye, mbikiwe ikamba ryateguuriwe intungaane, iryo Nyagasani, umucaamanza utabeera azampa uwo munsi. Si nje azaariha njenyine, ahuubwo azaariha n'abo boose bategereje ukwigaragaza kwe.

Amagambo y'Umwihariko ya Timoteeyo

Ugerageze kungeraho vuba. 1Demasi yarantaaye aja i Teesalonike kuko yakunze iby'isi ya noone. Kiresikesi na we yagiiye i Galatiya, Tito aja i Dalumatiya. 2Luka ni we wenyine ukiri kumwe nanje. Ushaake Mariko maze umunzanire kuko amfitiye akamaro mu murimo wanje. 3Tushiko namwohereje muri Efeeso. 4Nuuza, uzanzanire umwiteero nasize i Turowadi kwa Karupo hamwe n'ibitabo, caane caane ibikozwe mu ruhu. 5

Alekizanda, umucuzi w'imiringa yankoreye naabi caane. Nyagasani azaamuhanire ibikwiranye n'ibyo yakoze. Naawe ugomba kumwirinda kuko yarwanyije caane ibyo twigiishaga.

Ubwo niireguuraga mu rukiiko ubwa mbere, nta muntu n'umwe wanshigikiye, ahuubwo boose baaranteereranye. Imaana ntiikabibaryoze! Ariko Nyagasani yambaaye haafi, maze arankomeza, kugira ngo nshobore kwamamaza Ubutumwa Bwiza maze n'Abanyamahanga boose babwumve. Nuuko ankuura mu kanwa k'intare. Nyagasani azankiza ikibi coose kandi andinde kugeza mu Bwami bwe bwo mu ijuru. Icuubahiro kibe ice, iteeka ryose, Amiina.

Umusoozo

6

Untaahirize Purisikila na Akwila, n'ab'urugo rwa Onesiforo. 7Erasito yasigaye i Korinto, naho Tirofimo namusize i Mileto arwaye. Uzaagerageze kuuza mbere y'igihe c'imbeho.

Ewubulo hamwe na Pudensi na Lino na Kilawudiya n'abandi bakristo ba hano i Rooma baragutaasha.

Nyagasani abaane naawe. Ubuntu bw'Imaana bubaane namwe, Amiina.

Source notes (7)
  1. Cross-reference Kol 4:14; Fili 1:24; 2 Kor 8:23; Gal 2:3; Tito 1:4.
  2. Cross-reference Kol 4:14; Fili 1:24; Iby 12:12,25; 13:13; 15:37-39; Kol 4:10; Fili 1:24.
  3. Cross-reference Iby 20:4; Efe 6:21,22; Kol 4:7,8.
  4. Cross-reference Iby 20:6.
  5. Cross-reference 1 Tim 1:20; Rom 2:6.
  6. Cross-reference Iby 18:2; 2 Tim 1:16,17.
  7. Cross-reference Iby 19:22; Rom 16:23; Iby 20:4; 21:29.

Rufumbira New Testament. Copyright © Bible Society of Uganda. Licensed under CC BY 4.0. Source: Open.Bible. Typeset from the source files; no intended changes to scripture wording. BibleKenya is not endorsed by the rights holder.

Full source notice & licence · CC BY 4.0 · SourceEdition imported 2026-11-09.

BibleKenya

Reader settings

Theme
Font
Alignment
Reading width

Saved in this browser and used offline too. Press ? for keyboard shortcuts.