Rufumbira New Testament
2 TIMOTEEYO 3:16
Verse 16 is marked below, with the whole chapter around it. Read from the start
Iminsi y'Imperuuka
Ugomba kumenya yuuko mu minsi y'imperuuka hazaabaho ibihe bikomeye. Hazaabaho abantu biikunda, abakunda isente, abiiraasi, abanyamaryo, abatukana, abatumvira ababyeyi baabo, intashiima, abatuubaha Imaana, abadakunda abaabo, abagome batababarira abandi, ababeesherana, abahubuka, abanyarugomo, abadakunda ibyiza, abagambanyi, ibyihebe, abuuzuye ubwibone, abakunda ibibaneezeeza aho gukunda Imaana, abiitwara nk'abuubaha Imaana, ariko bagahinyura imbaraga zaayo. Abameze batyo uje ubiirengagiza. Bamwe muri bo bakunda gusesera mu mago y'abandi bakiigaruriza abagore b'ibyomanzi, baaheranywe n'ibyaha maze bagatwarwa n'irari ry'uburyo bwose. Abo bagore bahora bagerageza kwiga ibintu bisha ariko ntibashobore kumenya ukuri kw'Imaana. Nk'uko Yanesi na Yambure baahakanyije Moose, ni na ko abo bantu barwanya ukuri. Bafite ubwenge bwonoonekaye no kwemera kudashitse. Ariko ntaabwo bazaateera imbere caane, kuko ubupfu bwabo buzaagaragarira imbere ya boose, nk'uko byagendeye Yanesi na Yambure.
Amabwiriza ya Nyuma
Ariko wowe Timoteeyo, wakurikije inyigiisho yanje, imyifatire yanje, n'ibyo ngamije gukora mu buzima bwanje. Wakurikije kwizeera kwanje, kwihangaana kwanje, urukundo rwanje, n'ubudacoogora bwanje. 1Uzi kandi n'ukuntu natootejwe ndetse nkababarizwa mu bice bya Antiyokiya, Ikoniyo n'i Lisitura. Mbega ukuntu nihangaaniye gutootezwa! Nyamara ibyo byose ni Nyagasani wabinkijije. Ni koko, abashaaka guhora baramya Imaana bari muri Kristo Yesu boose, bazaatootezwa. Naho abagiranaabi n'indyarya bazaarushaho kuba babi, bayobya abandi kandi na bo abandi babayobya. Ariko wowe Timoteeyo, ukomerere mu kuri wiigiishijwe kandi ko wemeye udashidiikanya. Uzi neeza uwakwigiishije, kandi uzi yuuko kuva mu buto bwawe wamenye ibyanditswe byera bishobora kukumenyeesha ubwenge bwakuyobora ku gakiza kabonerwa mu kwizeera Kristo Yesu. Ibyanditswe byera byose byahuumeetswe n'Imaana kandi bifite umumaro wo kwigiisha ukuri, kwamagana inyigiisho mbi, kugorora umuntu no kumutooza gutungaanira Imaana, kugira ngo ukorera Imaana weese abe ashitse kandi afite ibimukwiriye mu gukora imirimo myiza yoose.
Source notes (1)
- Cross-reference Iby 13:14-52; Iby 14:1-7; Iby 14:8-20.
Rufumbira New Testament. Copyright © Bible Society of Uganda. Licensed under CC BY 4.0. Source: Open.Bible. Typeset from the source files; no intended changes to scripture wording. BibleKenya is not endorsed by the rights holder.
Full source notice & licence · CC BY 4.0 · SourceEdition imported 2026-11-09.