Abarooma
Romans
Introduction from this edition
URWANDIKO INTUMWA PAWULO YANDIKIYE ABAROOMA
ABAROOMA
INYANZURO
Amaze kuramutsa abantu b'itoorero ry'i Rooma no kubabwira uko akomeje kubasengera, Pawulo yeerekana umutwe w'urwo rwandiko ari wo: “Ubutumwa buhishuura uko Imaana yagize abantu baayo intungaane binyuriye mu kwizeera uheereye ku ntangiriro ukagera ku iheerezo.” 1–17.
Pawulo akomeza kwagura uyu mutwe avuga ko ikiremwamuntu coose, haaba Abayuuda cangwa Abanyamahanga, boose bagomba gutungaanira Imaana kuko imbaraga z'icaaha zibuugarije. Yeerekana ko abantu batungaanira Imaana mu kwemera Yesu Kristo. Pawulo akomeza gusobaanura ubugingo busha muri Kristo yuuko buturuka mu mibaanire myiza n'Imaana. Uweemera weese agira amahoro n'Imaana kandi Umwuka w'Imaana akamubohoora mu mbaraga z'icaaha n'urupfu. Mu gice ca gataanu kugera ku ca munaane, Pawulo akomeza gusobaanura ikigendererwa c'amategeko y'Imaana hamwe n'imbaraga z'Umwuka w'Imaana mu buzima bw'abiizeera. Pawulo agerageza gusobaanura ko Abayuuda hamwe n'abanyamahanga, boose bari mu migambi Imaana yateguuriye ikiremwa muntu. Arangiza avuga ko imigambi y'Abayuuda, yo kwanga Yesu ari kimwe mu nteguura y'Imaana yo kuuzana abantu boose haafi y'ubuntu bwa Yesu Kristo, kandi yeemera yuuko Abayuuda batazaakomeza kwanga Yesu. Pawulo arangiza yandika uko ubuzima bw'umukristo bugomba kuba, na caane ku byerekeye uburyo bw'urukundo n'imibaanire n'abandi. Ashiraho imitwe mikuru nko guheereza Imaana, imirimo yo umukristo agomba gukorera igihugu no gufashanya, hamwe n'ikibazo gifashe ku mutimanaama. Arangiza urwandiko n'ubutumwa bwe ku giti ce, hamwe n'amagambo yo guhimbaaza Imaana.
Ibirimo
Inyanzuro hamwe n'umutwe w'amagambo
Iciifuuzo co gukizwa
Uburyo bwo Imaana irokora
Ubuzima busha muri Kristo
Isirayeli mu mugambi w'Imaana
Imyifatire ya Gikristo
Umusoozo n'indamutso z'umwihariko
Rufumbira New Testament. Copyright © Bible Society of Uganda. Licensed under CC BY 4.0. Source: Open.Bible. Typeset from the source files; no intended changes to scripture wording. BibleKenya is not endorsed by the rights holder.
Full source notice & licence · CC BY 4.0 · SourceEdition imported 2026-11-09.