Skip to content
BibleKenya

ABAFILIPI

Philippians

Introduction from this edition

ABAFILIPI

INYANZURO

Icaatumye Pawulo yiihuutira kwandika uru rwandiko ni ugushiima abakristo b' i Filipi ku bw'ubufasha bari baaramwoherereje kwifashiisha mu gihe yari abwifuuza. Akoreesha uyu mugisha kubeemeza ngo bagire ubutwari kandi bakomere nuubwo yari afite ibimuhagaritse umutima ubwe kandi na bo bakagira ibibagooye. Abinginga kugira imyifatire iciiye bugufi nk'iya Yesu aho kuyoborwa no kwikunda hamwe no kwibona. Abiibutsa ko umubaano bafitanye na Kristo ari impaano y'ubuntu bw'Imaana baakiiriye binyuze mu kwizeera atari ku bwo kuubahiriza imihango yo mu mategeko y'Abayuuda. Yandika iby'umuneezeero hamwe n'amahoro Imaana iha abo baba mu mubaano na Kristo.

Uru rwandiko rurangwa n'uburyo rushingiye ku muneezeero, kudaciika intege, ubumwe hamwe no kwihangaana mu kwizeera k'ubukristo hamwe n'ubuzima. Rwongera guhishuura umutima Pawulo yari afitiye itoorero rya Filipi.

Ibirimo

Inyanzuro

Ibyo Pawulo ubwe yari ari kunyuramo

Ubuzima bwo muri Kristo

Imigambi ya Timoteeyo na Epafura

Kwamagirira ibyerekeye abanzi n'akaaga

Pawulo n'inshuti ze zo muri Filipi

Umusoozo

Rufumbira New Testament. Copyright © Bible Society of Uganda. Licensed under CC BY 4.0. Source: Open.Bible. Typeset from the source files; no intended changes to scripture wording. BibleKenya is not endorsed by the rights holder.

Full source notice & licence · CC BY 4.0 · SourceEdition imported 2026-11-09.

BibleKenya

Reader settings

Theme
Font
Alignment
Reading width

Saved in this browser and used offline too. Press ? for keyboard shortcuts.