Rufumbira New Testament
ABAGALATIYA 1
Indamutso
Njeewe Pawulo wahamagariwe kuba intumwa bidakomootse ku bantu cangwa ku bushobozi bwabo ahuubwo bikomootse kuri Yesu Kristo n'Imaana Daata yamuzuuye mu baapfuuye, hamwe n'abiizeera turi kumwe boose, turabaramutsa mwebwe abo mu matoorero y'i Galatiya.
Tubiifuurije ubuntu n'amahoro biva ku Maana Daata no ku Mwami Yesu Kristo,
watanze ubugingo bwe ku bw'ibyaha byacu kugira ngo adukize iki gihe kibi ca noone nk'uko Imaana Daata yabishaatse. Icuubahiro kibe ic'Imaana iteeka ryose! Amiina.
Ubutumwa Bwiza Bumwe Rukumbi
Ntangaajwe n'uko mu gihe gito mutangiye kuva kuwabahamagaye abiteewe n'ubuntu mwagiriwe na Kristo, maze mukeemera ubundi butumwa. Nyamara ntaabundi butumwa bubaho, ahuubwo hariho abantu baahagurukiye kubayobya no gushaaka guhindura Ubutumwa Bwiza bwa Kristo. Ariko reero hagize undi muntu ubabwiriza ubutumwa butandukanye n'ubwo twabagejejeho, n'aho yaaba twebwe cangwa malayika uvuuye mu ijuru, avumwe! Nk'uko twababwiye mbere, na n'ubu mbisubiyemo, uzaababwiriza ubutumwa butandukanye n'ubwo mwakiiriye, avumwe!
Mbese muteekereza ko niifuuza gushimwa n'abantu cangwa n'Imaana? Aho ntimuteekereza ko mparanira kuneezeeza abantu? Mbaaye ngerageza kuneezeeza abantu sinaaba nkiri umugaragu wa Kristo.
Uko Pawulo Yabaaye Intumwa ya Kristo
Bavandimwe, reka mbamenyeeshe yuuko Ubutumwa Bwiza nababwirije budakomooka ku bantu. Sinigeze mbuhaabwa n'umuntu weese kandi sinabwigiishijwe n'umuntu, ahuubwo ni Yesu Kristo wabumpishuuriye. 1
Mwumviise uko nagenzaga nkiri umuyoboke w'idiini y'Abayuuda. Natooteje itoorero ry'Imaana ntaawe ngirira imbabazi nshaaka kuritsemba. 2Narushije benshi bo mu bwoko bwacu tungana gukurikiza idiini y'Abayuuda, kandi nabarushaga kugira umuhaati wo gushira imbere imigenzo twasigiwe na ba sogokuruza. 3
Ariko Imaana yantooranyije ntaraavuuka, impamagarira kuyikorera ku bw'ubuntu bwayo. Yahisemo kumpishuurira Umwana waayo, kugira ngo naamamaze Ubutumwa Bwiza mu banyamahanga. Siniigeze nja kugiisha inaama umuntu weese kugira ngo menye ico gukora, habe no kuja i Yerusaalemu kubaza abambanjirije kuba intumwa, ahuubwo nagendeye kimwe muri Araabiya kandi mvuuyeyo nsubira i Damasiko. 4Nuuko imyaka itatu ishize ndazaamuuka nja i Yerusaalemu gusuura Peetero, marana na we iminsi cumi n'itaanu. Ariko sinigeze mbona izindi ntumwa keretse Yaakobo mwene se w'Umwami waacu.
Ibyo mbandikiye byose ni ukuri, Imaana irabiizi ko ntabeesha!
Haanyuma y'urwo ruzinduko, nagiiye mu bice binini bya Siriya na Silisiya. Muri ibyo bihe, abo mu matoorero ya Kristo y'i Yudeeya ntaabwo baari baakamboonyeho. Ukuuyeho baari baarumviise abamvugagaho bati, “Waawundi wadutootezaga keera asigaye yaamamaza ukwizeera yarwanyaga.” Nuuko bahimbaaza Imaana ku bwanje.
Source notes (4)
- Cross-reference Iby 8:3; 22:4,5; 26:9-11.
- Cross-reference Iby 22:3.
- Cross-reference Iby 9:3-6; 22:6-10; 26:13-18.
- Cross-reference Iby 9:26-30.
Rufumbira New Testament. Copyright © Bible Society of Uganda. Licensed under CC BY 4.0. Source: Open.Bible. Typeset from the source files; no intended changes to scripture wording. BibleKenya is not endorsed by the rights holder.
Full source notice & licence · CC BY 4.0 · SourceEdition imported 2026-11-09.