Skip to content
BibleKenya

Rufumbira New Testament

ABAKOLOSAAYI 4

1

Namwe abafite abo mukoreesha mubahe ibikwiriye n'ibitunganye, mwibuka yuuko namwe mufite shoobuja wo mu ijuru.

Andi Mabwiriza

Mukomeze gusenga, muba maaso kandi mushiima. Kandi natwe mudusengere kugira ngo Imaana iduteguurire uburyo bwo kuvuga ijambo ryayo, twamamaze ubutumwa bw'ibanga rya Kristo, ariyo mpamvu itumye ndi mu gihome. Nuuko reero munsengere kugira ngo mvuge iryo jambo uko bikwiriye. 2

Muje mugira ubwenge mu buryo mwifata ku bataazi Kristo, mukoreesha neeza igihe mufite. Amagambo muvuga aje arangwa n'ineeza, nk'ibyokurya birimo umuunyu, kugira ngo mumenye uko mukwiriye gusubiza buri umwe.

Umusoozo

34

Tukiko, mwene Daata ukundwa kandi umwiringirwa dukorana umurimo w'Umwami waacu Kristo, azaababwira ibimfasheho byose. Ico ni co gitumye mubooherereza, kugira ngo abamenyeeshe uko turi kandi abakomeze. 5Azanye na Oneesimaasi, mwene Daata wizeerwa kandi umwe muri mwe. Bari bubabwire iby'ino byose. 6

Arisitariko wo dusibwe hamwe arabataasha, na Mariko mubyara wa Barinaba arabataasha. Naaza iwaanyu, muzamwakiire neeza mukurikije ibyo mwabwiwe. Na Yesu wiitwa Yusito arabataasha. Aba ni bo boonyine mu Bayuuda beemeye Kristo dufatanya umurimo wo kwamamaza Ubwami bw'Imaana kandi baaramfashije caane. 7

Epafura uvuuka iwaanyu arabataasha, na we ni umugaragu wa Kristo Yesu. Ahora ashiishikariye kubasengera, kugira ngo mushikame kandi mutungaane rwose, mumenye neeza mudashidiikanya ibyo Imaana ishaaka byose. Mufiteho ubuhamya yuuko agira umwete wo kubakorera, mwebwe hamwe n'ab'i Lawodikeya n'ab'i Hiyerapoli. 8Luka umuvuuzi ukundwa, hamwe na Dema barabataasha.

Mutaashe abavandimwe bari i Lawodikeya, na Numfa hamwe n'itoorero riteeranira mu nzu iwe. Kandi uru rwandiko nimumara kurusomerwa, ruzaasomerwe n'itoorero ry'i Lawodikeya, namwe muzaasome uruzaava i Lawodikeya. 9Mubwire Arukipo muti, “Ureebe ngo ushikirije umurimo wahaawe gukorera Nyagasani.”

Ni njeewe Pawulo wiyandikiye iyi ndamutso. Kandi muje mwibuka yuuko nsibwe.

Ubuntu bw'Imaana bube muri mwe.

Source notes (9)
  1. Cross-reference Efe 6:9.
  2. Cross-reference Efe 5:16.
  3. Cross-reference Iby 20:4; 2 Tim 4:12.
  4. Cross-reference Efe 6:21,22.
  5. Cross-reference Fili 1:10-12.
  6. Cross-reference Iby 19:29; 27:2; Fili 1:24; Iby 12:12,25; 13:13; 15:37-39.
  7. Cross-reference Kol 1:7; Fili 1:23.
  8. Cross-reference 2 Tim 4:11; Fili 1:24; 2 Tim 4:10; Fili 1:24.
  9. Cross-reference Fili 1:2.

Rufumbira New Testament. Copyright © Bible Society of Uganda. Licensed under CC BY 4.0. Source: Open.Bible. Typeset from the source files; no intended changes to scripture wording. BibleKenya is not endorsed by the rights holder.

Full source notice & licence · CC BY 4.0 · SourceEdition imported 2026-11-09.

BibleKenya

Reader settings

Theme
Font
Alignment
Reading width

Saved in this browser and used offline too. Press ? for keyboard shortcuts.