Skip to content
BibleKenya

Rufumbira New Testament

1 YOHAANA 5

Gutsinda kuzanwa no Kwizeera

Umuntu weese wiizeera ko Yesu ari Kristo, aba ari umwana w'Imaana kandi umuntu weese ukunda umubyeyi akunda n'umwana. Iyo dukunze Imaana kandi tukuubahiriza amategeko yaayo, ni bwo tumenya ko dukunda abaana b'Imaana. 1Kuko urukundo rw'Imaana ari ukuubahiriza amategeko yaayo. Kandi amategeko y'Imaana ntaabwo arusha, kuko umuntu weese wabyawe n'Imaana ashobora kuneesha isi. Kandi tunesha isi n'ukwizeera kwacu. Mbese ni nde washobora gutsinda isi? Ni uwo weese wiizeera yuuko Kristo ari Umwana w'Imaana.

Ubuhamya ku Mwana w'Imaana

Yesu Kristo yabatijwe n'amaazi kandi yamennye amaraso ye igihe apfa. Ntiyaaje ku bw'amaazi yoonyine ahuubwo ni ku bw'amaazi n'amaraso, Umwuka ni we umutangaho ubuhamya kandi Umwuka ni ukuri. Hari ibimenyeetso bitatu bibihamya: Umwuka, amaazi n'amaraso. Kandi ibi nk'uko ari bitatu birahuuje. Niiba twemera ubuhamya bw'abantu, ubw'Imaana bwo burahebuuje, kuko yahamije ibyerekeye Umwana waayo. Abo beemera Umwana w'Imaana ni bo bafite ubwo buhamya mu mitima yaabo. Ariko abateemera Imaana baba bayiise umunyabinyoma kuko bateemera ubuhamya Imaana yatanze ku Mwana waayo. 2Kandi ubu ni bwo buhamya; Imaana yaduhaaye ubugingo buhoraho kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana waayo. Ufite Umwana w'Imaana afite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w'Imaana ntaabugingo afite.

Ubugingo Buhoraho

Mbandikiye ibi mwebwe abizeera izina ry'Umwana w'Imaana, kugira ngo mumenye yuuko mufite ubugingo buhoraho. Kandi ubu dushize amanga imbere y'Imaana, kuko tuuzi neeza yuuko iduha ico tuyisabye coose gihuuje nuuko ishaaka. Kandi niiba tuuzi neeza yuuko Imaana itwumva iyo tuyisabye, tuuzi ko iduha ico tuyisabye.

Nuubona umuvandimwe waawe akora icaaha kitamwiciisha, umusengere ku Maana kugira ngo imuhe ubugingo, niiba koko ico caaha atari ico kumwiciisha. Ariko hariho icaaha ciiciisha, beene uwo simvuga ko mumusabira. Ubukozi bw'ibibi bwose ni icaaha, ariko hari icaaha kiticiisha.

Tuuzi yuuko abaabyawe n'Imaana badakora ibyaha ahuubwo Umwana w'Imaana arabarinda, umwanzi ntaabakoreho.

Tuuzi yuuko turi abaana b'Imaana nuubwo isi yoose iri mu maboko y'umubi.

Tuuzi yuuko Umwana w'Imaana yaaje kandi akaduha gusobaanukirwa Imaana y'ukuri. Ndetse turi umwe niyo Maana y'ukuri n'Umwana waayo Yesu Kristo. Ni yo Maana y'ukuri n'ubugingo buhoraho.

Baana banje, mwirinde ibigirwamaana.

Source notes (2)
  1. Cross-reference Yoh 14:15.
  2. Cross-reference Yoh 3:36.

Rufumbira New Testament. Copyright © Bible Society of Uganda. Licensed under CC BY 4.0. Source: Open.Bible. Typeset from the source files; no intended changes to scripture wording. BibleKenya is not endorsed by the rights holder.

Full source notice & licence · CC BY 4.0 · SourceEdition imported 2026-11-09.

BibleKenya

Reader settings

Theme
Font
Alignment
Reading width

Saved in this browser and used offline too. Press ? for keyboard shortcuts.