Skip to content
BibleKenya

Rufumbira New Testament

1 ABAKORINTO 13:4

Verse 4 is marked below, with the whole chapter around it. Read from the start

Impaano y'Urukundo

Nuubwo navuga mu ndimi z'abantu n'iz'abaamalayika, ariko singire urukundo, naaba meze nk'ikide kibomborana cangwa inzogera ziirangiira. 1Kandi nuubwo nagira impaano y'ubuhanuuzi, ngasobaanukirwa amayobera yoose n'ubumenyi bwose, kandi nuubwo nagira ukwizeera gukomeye, kwashobora kwimura imisozi, ariko singire urukundo, ntaaco mba ndi co. Nuubwo naatanga ibyanje byose ngo bihaabwe abakene, kandi nuubwo naatanga umubiri wanje ngo utwikwe,2 ariko singire urukundo, ntaaco byamarira.

Urukundo ruriihangaana, urukundo rugira neeza, urukundo ntirugira ishari, urukundo ntirwiraariira cangwa ngo rwikuririze. Urukundo ntirukoza isoni, ntirushaaka ibyarwo, ntiruraakara, ntirugira inziika, ntirwishiimira gukora ibibi, ahuubwo rwishiimira ukuri. Urukundo rwihangaanira byose, rwemera byose, rwiringira byose kandi rutwihangaanisha muri byose.

Guhanuura kuzaashira, kuvuga indimi zitandukanye bizaashira, ubwenge buzaagira iherezo, ariko urukundo ntiruzaashira. Koko reero ubwenge bwacu ntibwuzuye kandi duhanuura ibituuzuye. Ariko igihe ibyuzuye kandi bitunganye bizaazira, ibituuzuye bidatunganye bizaashira.

Nkiri umwana, navugaga nk'umwana, ngateekereza nk'umwana, kandi nkiibwira nk'umwana. Ariko maze gukura, iby'ubwana narabiretse. Ibyo tureeba ubu bimeze nk'ibikeezikeezi biboneka mu ndorerwamo, ariko ico gihe tuzaareebana amaaso ku yandi. Ubu ibyo nzi ni ibice, ariko ico gihe nzaamenya ibyuzuye, nk'uko Imaana inzi mu bwuzuye.

Noone ubu reero hasigaye ibi uko ari bitatu: Ukwizeera, ibyiringiro n'urukudo, ariko ikiruta byose ni urukundo.

Source notes (2)
  1. Cross-reference Mat 17:20; 21:21; Mar 11:23.
  2. Footnote Ibindi byanditswe, bivuga ngo, kugira ngo niraate

Rufumbira New Testament. Copyright © Bible Society of Uganda. Licensed under CC BY 4.0. Source: Open.Bible. Typeset from the source files; no intended changes to scripture wording. BibleKenya is not endorsed by the rights holder.

Full source notice & licence · CC BY 4.0 · SourceEdition imported 2026-11-09.

BibleKenya

Reader settings

Theme
Font
Alignment
Reading width

Saved in this browser and used offline too. Press ? for keyboard shortcuts.